Contact Us

Use the form on the right to contact us.



Welcome Amy and Arnold Mindell's website. Find information about upcoming events, Process Work, Worldwork, and more.

Kinyarwanda

You are here: Home Translations / Kinyarwanda

Amakimbirane : Conflict-War with Iraq:, 19 March 2003

Kinyarwanda translation from Kimuli Leonard kimronald@avu.org

Mbere y` intambara: intwaro za kirimbuzi

Tariki 19 Werurwe 2003 saa kumi n`ebyiriz`umugoroba muri Amerika

Iyi nkuru yanditswe habuze iminota mirongo itatu ngo twumve ko intambara
yatangiye muli Irake.Hepfo, turagendera ku byavuzwe byerekeye uburyo izo
ntwaro bita intwaro za kirimbuzi zikora .Uko kurimbura ntabwo ari igikorwa
kigaragara ahubwo ni uguhungabanya imitekerereze isanzwe y`umuntu nkuko bishobora
kumera mu minsi yegereje urupfu. Uburemere bw`iyi nyandiko bishingiye ku
gihe turimo.Turagerageza kwerekana uburyo ubwoko bw`abantu bushobora gukirira
cyangwa gutakariza muli ibi bihe bitwegereza intambara.

AKAMARO

Buli muntu wese afite uburyo yumva intambara n`ukuntu yabyifatamo.Igihe
twebwe AMY na ARNY,dutekereza intambara n`akamaro kayo.Iby`ingenzi byerekana
akamaro kavugwa mu binyamakuru ni uko ari intwaro za kirimbuzi.Kuba bivugwa
ko izo ntwaro ari mbi aliko ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa, intwaro zabaye
nka baringa-bivugwa ko biriho ariko bitagaragara.Turabyita baringa tubigereranya
n`akamaro k`ibihugu n`abategetsi babyo.Baringa bavuga ngo iri aha aliko ntibayerekane
kuva benshi bahakana ko ibaho .Akamaro ka baringa kerekana kamere yacu twese,mutegetsi
uwo ariwe wese no muli buri gihugu.Muli make intwaro ni ibikorwa byacu bya
kirimbuzi.Izo ntwaro zitera ubwoba umuryango wose w`abantu(isi yose).Kubera
izo ntwaro turii hafiyo guhungabana,turi no mubyago byo guhungabanya abantu
ndetse n`ibintu.

IBIDAFITE IHURIRO

Mu bihe biteye agahinda ndetse bikomeye,abantu twese tugaruka inyuma kuli
bicye tuzi neza by`iyi si. Twebwe AMY na ARNY tuzi ko abantu n`isi bihinduka
bigafata intera ndende cyane mu myifatire yabo mugihe ibihe bimeze nabi ndetse
n`amacakubiri bari barabyibagiwe.Ingaruka muri uko kugera kure mu gutekereza
ni uguhindagurika kw`imitekerereze yacu ya buri munsi. Imyumvire y`isi ku
byerekeye intambara yahungabanyijwe n`ingufu z`intwaro za kirimbuzi.

URUPFU NO KWOROHEREZA

Ingaruka z`urwo rugendo rubabaje kandi ruteye ubwoba, ni ugupfa mu bitekerezo.
Muli urwo rugendo Ugutekereza kwacu kwa buri munsi kurahungabana,Njyewe irabura
neza nezaIiyo ayo maherezo aduhungabanyije ntabwo tuba turi mu byago byo
kuba twapfa gusa.amahirwe avuye mu mihindukire yo gutekereza ashobora rimwe
na rimwe kutuvana muri urwo rwego. Hafi yo gupfa ububabare n`ibyishimo bikabije
byo kuba umuntu bihinduka kuva ku isi. iyo twipakuruye amakimbirane kw`isi
dushobora gukoresha ubumenyi tutigeze dukoresha mbere.Nk`ababyitegereje kandi
batabibayemo gusadushobora kwerekana ubu iki, ubu kiriya.Ubu ubumenyi bw`inabi
bwashyizwe ku ruhande,kugira amahoro byari byaribagiranye .Ubu jyewe, ubu
wowe, ubu twese .ubu nibihe byashize ndetse n`ibizaza.Ubu iburasirazuba-amajyepfo,ubu
uburengerazuba n`amajyaruguru .Muli ubu buryo buri gikorwa kiragaragara,kigakoreshwa
ndetse kikaba cyanagenzurwa.

IGITERA INTAMBARA

Kubera ko tuzi ko intambara ari amakimbirane ayo ariyo yose adafite umuhuza,igitera
intambara ni uguhungabana kw`imitekerereze ni ukuvuga kutita ku bintu no
kubyoroshya,kugirango uhagarike intambara ugomba kumenya kworoheranaKkugeza
ubu ubwoba bw`isi bwateye intambara n`amaraso arameneka, bikarangirira gusa
mu ruhande rumwe twemera ko kumva intambara n`akamaro kayo byumvikanisha
uburyo bushoboka bw`intwaro za kirimbuzi,buzatera imyumvire mishya. muli
ubwo buryo dushobora kuba twirengagije amakimbirane tukayoroshya.

KWOROHERANA

Muli make buri wese agomba kumenya icyo ali gukora ibu,urugero kwirinda
intambara,kurwana,gutekereza ,gushyigikira amahoro,intambara no kugirea ubumenyi
buhoraho cyangwa bwa buri kintu.Ibyiyongera kubyo uri gukora koresha ubumenyi
bwo kworoherana mu bihe byose. Ugomba kwerekana uruhare rwawe,umuhuza akagaragara.
Ibyo ushyigikiye bigomba kugaragara kandi bigashoboka. Tuzi ko ubumenyi buhoraho
bugabanya iintambara.ibyo dishyigikira ntibigomba gusa kubuza abandi kugira
uruhare mi ntambara ahubwo gukorera hamwe kugiramgo turebe ingaruka z`intambara
mbere yuko iba.tumenye ubusazi maze tubukoreshe muburyo bw`ubuwumvikane

ICYO INTAMBARA IVUGA

Intambara n`uko ubyumva,aliko mubyukuli intambara ni nk`urupfu ituma ugendera
ku bitekerezo byo kuvuga ko buri kintu cyose gikenerwa.ibibi cyane nuko twumva
ko buri kintu cyose kiriho ali cyiza aliko bitari mulitwe cyangwa hagati
yacu .

Byahinduwe mu kinyarwanda na

KIMULI

Murakoze